Nyuma yo gukina umukino wo gukirana imyaka irenga 20 John Cena yatangaje ko 2025 uzaba ari wo mwaka we wa nyuma muri uwo mukino.
John Cena yabitangaje ubwo yari mu birori byiswe ”Money In the Bank” i Toronto, muri Canada.
Cena yavuze ko umukino we wa nyuma uzaba Wrestlemania 41, umukino biteganyijwe ko uzakinwa ku ya 19-20 Mata 2025 i Las Vegas muri Amerika.
John Cena, icyamamare ku nshuro ya 16 nyampinga w’isi ndetse akaba n’umwe mu bantu bazwi cyane muri WWE, yatangaje ko yeguye mu marushanwa yo guhatanira impeta, bikaba byerekana ko ibihe birangiye mu kurwanira umwuga.
Uyu mukinyi w’imyaka 47 wabaye Champion inshuro 16 mu mikino yo gukirana, uretse gukirana ni n’umuraperi ndetse n’umukinnyi ukomeye cyane wa filime, wakunzwe mu zirimo “Hiden Strike”, “The Suicide Squad” n’izindi.
