Umuraperi Drake yasubizanyije uburakari bwinshi umuraperi Joe Budden, wari wikomye umuzingo we mushya yise "For All the Dogs".
Drake na Joe Budden bakozanyijeho
Uyu munsi mu gitondo, ni bwo Drake yicaye agasubiza Joe Budden wari wamwihaye avuga ko ibintu akora mu muziki byuzeyemo ubwana bwinshi. Icyakora, Drake na we ntabwo yaripfanye.
Drake yagize ati:"Wowe byarakunaniye, umuziki warakunaniye. Waretse umuziki ngo ukore ibi urimo gukora ubu, kuko ari byo byabasha kugutunga. Gusa nizere ko abandi bahanzi baza kureba aya mashusho, ataribuze kubayobya!"
Drake yikomye Joe Budden wamushinje kugira ubwana bwinshi mu mwuga we
Yakomeje agira ati:"Wahinduye umwuga atari uko ari byo ukunze, ahubwo ari uko ari byo wari ushoboye! Wari urambiwe gukora ibitaramo bikazamo abantu mbarwa. Waretse umuziki, ariko ubu nta kintu na kimwe tukwibukiraho, na nimero yawe nta we uyibuka!"
Joe Budden ntabwo yahishe ko ubutumwa bwa Drake bwamugezeho, kuko yahise na we amusubiza igitaranya ati:"Byange binkunde uzakura, kuba umubyeyi nta wahangana na byo."
Joe Budden yashinje Drake kugira ubwana bwinshi mu byo akora
Uku gukozanyaho hagati ya Drake na Joe Budden, bije nyuma y'iminsi mike Drake ashyize hanze urutonde rw'indirimbo ziri ku muzingo we mushya, For All the Dogs, zibumburiwe n'iyitwa "Miami Beach", benshi bafashe nko gushotora umuraperi Pusha T batavuga rumwe.
