Jason Derulo nyuma yo kugezwa mu nkiko yatoboye aravuga

Jason Derulo nyuma yo kugezwa mu nkiko yatoboye aravuga

 Oct 6, 2023 - 17:27

Jason Derulo nyuma yo kujyanwa mu nkiko, yahakanye aragarama avuga ko ibyo aregwa ari ibinyoma byambaye ubusa bigamije kumuharabika.

Umuhanzi Jason Derulo yagize icyo avuga nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umuhanzikazi mugenzi we amurega ihohotera rishingiye ku gitsina.

Jason Derulo yahakanye ibyo aregwa byose

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka "Swalla" , aregwa kuba yaregereye umuhanzikazi Emaza Gibson agira ngo bakorane umushinga w'indirimbo, ariko akaza kumuhinduka nyuma yo kwanga ibikorwa bya Jason Derulo byaganishaga ku mibonano mpuzabitsina.

Mu mpapuro zagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles ku munsi w'ejo ku wa Kane, uyu muhanzikazi w'imyaka 25, avuga ko ibyo Jason Derulo yamukoreye, byamuteye ihungabana, n'ubwoba bukabije. 

Gibson avuga ko Jason Derulo yashakaga kwitwaza izina afite ngo amufatirane

Nyuma yo kuregwa, Jason Derulo ntiyatinze mu makorosi, kuko abinyujije kuri Instagram ye uyu munsi mu gitondo, yahakanye ibyo aregwa byose.

Derulo yagize ati:"Sinakabaye ngira icyo mvuga, gusa ibya bavuga n'ibinyoma bisa, kandi birababaje. Nge sinshyigikira ihohoterwa iryo ari ryo ryise, ndetse mpora niteguye gufasha abantu kugera ku nzozi zabo.

Buri gihe mparanira kubaho ubuzima buzira amakemwa, ari na yo mpamvu ndi hano mbabwira ukuri mbere yuko muyobywa n'ibi birego bigamije kumparabika."

Amakuru avuga ko Jason Derulo yegereye Gibson muri Kanama 2021, amusaba ko bakora imishinga irimo n'indirimbo. Icyakora ibintu byaje kuzamba ubwo uyu mugore yivumburaga, nyuma yo kubona Derulo afite gahunda itari nziza, kuko ngo yari asigaye amutumira ngo basangire bya hato na hato, kumusindisha bari no muri studio, n'indi mico uyu mukobwa yabonaga ko iganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Jason Derulo avuga ko we atakora amakosa yo kwica inzozi z'umutu uwo ari we wese

Gibson, arifuza ko Jason Derulo yamwishyura umushahara yamugombaga, igihombo yamuteje, amande asanzwe, inyugu yari kinguka muri uwo mushinga bendaga gukorana, ndetse n'impozamarira kubera ibibazo byo mu mutwe yamuteje.