Uyu munyezamu w’imyaka 23 yagarutse muri City mu mpeshyi ishize avuye muri Burnley ku masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 27 z’amadorari, nyuma yo kubwirwa ko ashobora kuzaba umunyezamu wa mbere bitewe n’uko Ederson moraes yari agiye kujya muri Fenerbahçe.
Ariko ibintu byahindutse ubwo Gianluigi Donnarumma yageraga muri iyi kipe avuye muri Paris SaintGermain, bigatuma Trafford asubira kuntebe y’abasimbura.
Nyuma yo guhabwa amahirwe yo gukina mu mukino wa FA Cup batsinzemo Salford City ibitego 2-0, Trafford yavuze ko nubwo yishimiye kongera gukina, atari byo yari yiteze atangira uyu mwaka w’imikino.
Amakuru yavugaga ko Trafford yashakaga kuva muri Manchester City mu igura n’igurisha ryo muri Mutarama, ariko ntibyakunze kuko undi munyezamu Stefan Ortega ari we wagiye muri Nottingham Forest.
Kuba atabona umwanya uhagije bishobora no kumugora kubona umwanya mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, cyane ko umutoza Thomas Tuchel aherutse gushimangira ko abakinnyi be bagomba kuba bakina buri gihe.
Kuva Donnarumma yagera muri Manchester City, amaze gukina imikino igera kuri 30, mu gihe Trafford amaze gukina imikino 11 gusa mu marushanwa yose, imyinshi muri yo ari iya FA Cup n’andi marushanwa atari Premier League.
Ibi byose bituma ejo hazaza ha Trafford muri iyi kipe hakomeza kwibazwaho, cyane ko yifuza kubona umwanya uhagije wo gukina no kwigaragaza.
James Trafford ntiyishimiye uko afashwe muri Manchester City
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
