Inkuru y'abageni bashyingiriwe mu musarani ikomeje guca ibintu

Inkuru y'abageni bashyingiriwe mu musarani ikomeje guca ibintu

 Mar 14, 2024 - 18:51

Benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bacitse ururondogoro nyuma y'inkuru y'abageni bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoreye ubukwe mu bwiherero.

Abakunzi babiri bo mu mujyi wa Kentucky muri Amerika bazwi ku izina rya Logen Abney na Tiana Ailstock ubu babaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyingirwa mu bwiherero.

Logen Abney na Tiana bashyingiriwe mu bwiherero

Ubukwe bw'aba bombi bwabereye mu bwiherero bw’isoko ryitwa HOP Shops, aho Tiana akorera. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we wazanye icyo igitekerezo akabisaba umukunzi we Logen wabanje gutindiganya ariko nyuma agashyigikira umukunzi we.

Bombi bagerageje gutaka ubwo bwiherero bakoresheje ibipirizo, amatara yo mu tubyiniro bagerageza no kuhashyira umuziki uhagije.