Imikino ya Super Eagles ishobora gusubikwa

Imikino ya Super Eagles ishobora gusubikwa

 Mar 2, 2026 - 16:21

Ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles ishobora kutitabira imikino yari iteganyijwe kubera mu gihugu cya Jordan, kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera mu Karere k’i Burasirazuba bwo hagati.

Iyi kipe yari yatumiwe mu marushanwa y’amakipe ane azabera i Amman mu mpera z’uku kwezi. Nk’uko byari biteganyijwe, Super Eagles yagombaga gutangira ihura na Iran ku wa 31 Werurwe 2026, mbere yo gukina n’ikipe y’igihugu ya Jordan nyuma y’iminsi ine.

Ikipe itozwa n’umutoza mushya Éric Chelle yari yabonye tike yaya marushanwa nk’umwanya mwiza wo kwitegura imikino ikomeye iri imbere. Gusa, ibibazo by’umutekano byatumye iyi gahunda ijya mu gihirahiro.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na Amerika na Israel byibasiye Iran byatumye umwuka mubi urushaho kuba mubi muri aka karere.

Ibi byateye impungenge ku mutekano w’abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana bashoboraga kwitabira ayo marushanwa. Nubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ritaragira icyo ritangaza ku mugaragaro ku bijyanye no gusubika cyangwa guhagarika iyo mikino, haravugwa ko riri gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe.

Iyi mikino yari ingenzi cyane kuri Super Eagles mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwitegura amarushanwa akomeye ari imbere, bityo kuyisubika cyangwa kuyihagarika byaba ari igihombo ku myiteguro y’iyi kipe.

Haracyategerejwe itangazo ryemewe rizava mu buyobozi bwa ruhago muri Nigeria mu minsi iri imbere, hashingiwe uko ishusho y’umutekano izaba imeze muri ako karere.

Intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati ishobora gutuma imikino ya Super Eagles isubikwa.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien