Ikintu kimwe nakoreye Diamond akigera i Kampala- Spice Diana

Ikintu kimwe nakoreye Diamond akigera i Kampala- Spice Diana

 Jul 30, 2023 - 05:53

Umuhanzi Spice Diana yahishuye ikintu cya mbere yakoreye Diamond Platnumz ubwo yagera i Kampala mu minsi ishize, gusa ahakana ko batigeze barara ahantu hamwe.

Hajara Namukwaya amazina nyakuri y'umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yatangaje ko ubwo umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yageraga muri Uganda ku wa 12 Nyakanga 2023, ikintu cya mbere yamukoreye ari ukumuzanira umudozi umutunganyiriza imyenda.

Ibi Spice Diana akaba yabitangaje ubwo yari kuri Radiyo Galaxy FM, mu kiganiro BigBang cyari kiyobowe na DJ Nimrod na LittleJoe, aho aba banyamakuru bamusabye kugira icyo avuga ku rugendo rwa Diamond Platnumz aheruka gukorera i Kampala.

Spice Diana yavuze ko atigeze arara ahantu hamwe na Diamond ubwo yari i Kampala 

Ni mu gihe Diamond akigera i Kampala, yahise atangaza ko ashaka kubanza guhura na Diana mbere ya byose, maze bahita bahurira muri Hoteli  yitwa 'Mestil Hostel'. Iyo Hoteli akaba yarayigumyemo iminsi yose yari muri iki gihugu yari yaje gukoramo igitaramo cyo gufasha cyari cyateguwe na 'Comedy Store'.

Tugarutse kuri Diana, akaba yatangaje ko ubwo yari agihura na Diamond, ubufasha bwa mbere yamuhaye, ari ukumutumirizaho umudozi akaza aho muri Hotel, hanyuma yumva icyo ashaka ko amukorera. Ariko kandi akaba yemeje ko batigeze baryama hamwe.

Ikindi kandi yakomeje avuga ko bombi bafashe amajwi y'indirimbo nyinshi magingo aya zikiri gutunganywa. Nubwo Spice yatangaje ibi, ariko hakomeje kugenda hasoka amakuru avuga ko we na Platinmz baba bari mu rukundo, nubwo bose babiteye utwatsi.