Ikabutura y’uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga Muhammad Ali, uzwi ku izina rya ‘The Greatest’, iyo yambaye mu murwano yarwanyemo na Joe Frazier, igiye kugurishwa agera kuri miliyoni 6 z’amadolari, arenga miliyari 6 z’amanyarwanda
Iyo kabutira y’umweru yasinyweho na Ali ubwe, izagurishwa muri cyamunara izabera ahitwa Sotheby i New York, ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata.
Iyo kabutura Ali yari ayambaye mu murwano wo mu 1975
Muhammad Ali yatsinze Joe Frazier muri uwo murwano izwi ku izina rya ‘Thrilla In Manila’, umurwano bakoze bakin mu Kwakira 1975 mu murwa mukuru wa Philippines, Manila.
Ali, umwe mu banyabigwi mu mukino w’iteramakofe, yitabye Imana muri Kamena 2016 afite imyaka 74 kubana n’indwara ya Parkinson yari amaranye igihe kirekire, naho Frazier we yitabye Imana mu 2011 afite imyaka 67.
