Igitaramo cya Clever J cyatezwe iminsi cyahumuye

Igitaramo cya Clever J cyatezwe iminsi cyahumuye

 Aug 3, 2023 - 03:03

Umuhanzi Clever J ari kuzenguruka mu mihanda ya Kampala yamamaza anagurisha amatike y'igitaramo cye gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu nubwo cyakomeje kugerwa intorezo.

Nyuma yuko umunyamakuru w'imyidagaduro muri Uganda Kawalya Isaac Kaiyz usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika atangaje ko igitaramo cya Clever J gitegerejwe ku wa 04 Kanama 2023 ngo naho abafana bakinjirira ubuntu hataza abantu ibihumbi 7000, Clever J yahisemo kujya kwigurishiriza amatike mu mihanda ya Kampala.

Clever J ari kumwe n'abarimo Producer Abitex na Bajjo ndetse n'inshuti ze bahisemo kwegura indangururamajwi za rutura bazenguruka mu bice bigari by'umugi wa Kampala bacuruza amatike ndetse bakangurira abafana kuzaza kumushyigikira kuri uyu wa Gatanu kuri Lugogo KCCA Grounds.

Clever J yahisemo kuzenguruka Kampala yamamaza igitaramo cye.

Nubwo uyu umuririmbyi wa dancehall amaze iminsi adashohora indirimbo muri iyi minsi ngo zikundwe cyane, ariko biturutse ku kuba aheruka gukorana indirimbo na Alien Skin umwe mu bahanzi muri iyi minsi bakunzwe i Kampala, ngo bishobora gutuma abafana be bajya kumushyigikira.

Nyamara rero, wa munyamakuru Kaiyz akaba yemeza ko na Alien Skin nta bafana agira ahubwo ngo nawe kuba igitaramo yakoze muri Gicurasi cyaritabiriwe, ari uko yabanje guhanganaho na Pallaso bigatuma igitaramo cye cyitabirwa.

Ari nako akomeza avuga ko Pallaso ari umusitari kurusha Clever J, kuri izo mpamvu rero, ngo ubwo buryo bwakoreshejwe icyo gihe, kuri ubu bikaba bitakunda.