Ibyamamare Nyarwanda 5 byakoze ‘prank’ karundura

Ibyamamare Nyarwanda 5 byakoze ‘prank’ karundura

 Jul 10, 2024 - 16:27

Iyo witegereje neza usanga mu myidagaduro Nyarwanda ibyamamare byose bisigaye byizerera mu guhimba inkuru z’ibihuha kugira ngo ibihangano byabo baba bitegura gushyira hanze bizavugwe cyane ibizwi nko gutwika. Ibi bimaze kugera ku rwego aho gutandukanya uvuga ukuri cyangwa ikinyoma byabaye ihurizo aho icyamamare gihura n’ikibazo gikomeye ariko abantu bakabifata nk’agatwiko.

Ibi ni bimwe mu byamamare bya byahimbye inkuru zikajegeza imbuga nkoranyambaga:

1. Kevin Kade

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bemera ko umuhanzi aba agomba gukora inkuru mu buryo bwose bushoboka kugira ngo amenyekane.

Abibuka mu mwaka wa 2022 ubwo Kevin Kade yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Nana’, baribuka inkuru zakwirakwiriye ko Kade ari mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize witwa Briana’, ndetse icyo gihe amafoto yajyaga hanze buri kanya bagiye kurya ubuzima ku mazi.

Icyakora nyuma Kade yaje gutangaza ko byari ibintu yapanze n’uwo mukobwa kugira ngo avugwe bityo indirimbo yendega gushyira hanze izamenyekane, gusa avuga ko ntacyo byatanze kuko byarangiye iyi ndirimbo imuteje igihombo kinini.

2. Rocky Kimomo

Ntitwavuga ibyamamare kandi ngo dusige umusobanuzi wa filime Rocky Kimomo ubwo yari akiri umujyanama w’umuraperi Papa Cyangwe muri ‘Rocky Entertainment’.

Mu mwaka wa 2023 imbuga nkoranyambaga zarakangaranye ubwo hajyaga hanze amafoto y’ubukwe bivugwa ko Rocky Kimomo yaba yarongoye mu ibanga, ndetse icyo gihe abarimo Papa Cyangwe n’abandi babanaga mu buzima bwa buri munsi muri ‘Rocky Entertainment’, basohotse muri ayo mafoto bambariye Rocky.

Mu gihe abantu bari bahugiye muri ayo mafoto, Papa Cyangwe yaje guhita atungurana ashyira hanze indirimbo ari kumwe na Social Mula bise ‘Bambe’, biza kugaragara ko ya mafoto yari yafashwe ubwo hafatwaga amashusho y’iyi ndirimbo.

3. Bruce Melodie

Niba ukirikiranira hafi imyidagaduro Nyarwanda kuva kera ndahamya ko ntashidikanya ko Bruce Melodie nubwo yaba adashyira hanze indirimbo nshya ariko ni umuhanzi karundura mu gukora inkuru akavugwa cyane kurusha n’abakora ibingano.

Mu mwaka wa 2020, ni umwaka Bruce Melodie na Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo,  batigishijemo imbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko aba bombi bari mu rukundo.

Mu mafoto bashyizraga n’amagambo aryoheye amatwi bagendaga babwirana, byatumye ibinyamamakuru bitandukanye bibagarukaho cyane.

Ibi byaje gufata indi ntera ubwo Bruce Melodie yatereraga ivi Miss Gisabo amusaba ko yazamubera umugore, gusa ibi byose byaje kurangira bigaragaye ko kari agatwiko.

4. Kanimba na Soleir

Mu mpera z’umwaka wa 2023 kandi hagiye hanze amafoto y’ubukwe bw’abakinnyi babiri ba filime Nyarwanda, Kanimba na Soleil bazwi cyane muri filime ya Bamenya Series.

Aya mafoto akijya hanze abantu barakangaranye ndetse bamwe batangira kubifuriza amahirwe masa n’ubwo impande zombi nta kintu zigeze zibitangazaho.

Bidaciye kabiri byaje kugaragara ko aya mafoto bashyize hanze yari ayafashwe ubwo bafataga amashusho ya filime bahise bashyira hanze muri iyo minsi.

5. Junior Rumaga na Bahali Ruth

Muri uyu mwaka kandi wa 2023, umusizi Junior Rumaga yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umusizikazi Bahali Ruth amugaragaza atwite ndetse yitegura kwibaruka, ari nako imitoma yavuzaga ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga dore ko byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

Ubwo Junior Rumaga yabazwaga kuri aya mafoto yararucaga akarumira ariko uburyo yasubizagamo yasaga n’uwenyegeza iki kinyoma aca amarenga ko ibyo babona mu mafoto ari ukuri, gusa nyuma y’igihe gito baje guhita bashyira hanze igisigo kigaragaramo ya mafoto.

Briana wavuzwe mu rukundo na Kevin Kade