Ibyamamare bitandukanye byishimiye gutora (Amafoto)

Ibyamamare bitandukanye byishimiye gutora (Amafoto)

 Jul 15, 2024 - 10:41

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bazindukiye kuri site z'itora zitandukanye bagiye kwitorera umukandida bifuza ko azabahagararira ku mwanya w'umukuru w'igihugu ndetse n'Abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko.

Abanyarwanda batandukanye cyane cyane biganjemo urubyiruko rwatoye bwa mbere, bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bakomeje kugaragaza ko bitabiriye iki gikorwa kandi batora neza.

Abenshi bavuga ko bari bategerezanyije uyu munsi amatsiko menshi ngo bumve uko kugura uruhare mu gutora umuntu ushaka ko azakuyobora bimera.

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye nabo ntibihanganiye guhisha amarangamutima yabo bagaragaza ko bamaze gutora cyane ko bamwe ari ubwa mbere bari batoye.

Abarimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Tom Close, Platin, Clapton Kibonge, Kate Bashabe, Nel Ngabo Platin P ni bamwe mu bamaze gutora.