Ibizazane Yverry yahuye na byo akisanga akoze  indirimbo imutwaye arenga miliyoni 50frw

Ibizazane Yverry yahuye na byo akisanga akoze indirimbo imutwaye arenga miliyoni 50frw

 Aug 3, 2024 - 09:59

Umuhanzi Rugamba Yverry uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ni 'Forever', avuga ko mu ifatwa ry'amashusho yayo yahuriyemo n'ibibazo byamutwaye amafaranga menshi atari yiteguye, akaza kwisanga ayitanzeho arenga miliyoni 50frw.

Yverry avuga ko ubusanzwe we na 'management' ye bari bateguye ko amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga gufatirwa mu mujyi wa Dubai gusa nyuma aza kubona ikiraka muri Canada cyo kuririmba mu bukwe. Bitewe n'uko yagombaga kumarayo ukwezi, byabaye ngombwa ko bahita bemeza ko yavirayo rimwe akoze n'amashusho aho kugira ngo azage i Dubai bimutware ibintu byinshi birimo amatike, aho kuba n'ibindi.

Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo avuga ko yasanze uko ibintu yari yabiteguye atari ko bimeze muri Canada. Kuri we yari azi ko azishyura umukobwa wagombaga kugaragara mu mashusho, ariko biza kurangira uwo bari bumvikanye atabonetse biba ngombwa ko bashaka undi.

Yatunguwe no kugera muri Canada asanga umuntu wese bakoranye agomba kumwishyura ku isaha bitandukanye n'uko yari abimenyereye. Yaje guhura n'ikibazo cy'uko 'Director' yamubwiraga ko icyo hari bukore kitari burenze amasaha abiri ariko bikarangira babikoze umunsi wose, ubwo uko amasaha yiyongeraga ni nako amafaranga yikubaga inshuro nyinshi nyamara atari yayateguye.

Ubwo hafatwaga amashusho baje guhura n'ibyago umukobwa ajya hejuru y'imodoka ariko ku bw'ibyago ashinga ivi ku kirahure gihita kimeneka. Icyo gihe Yverry yahise yishyura akayabo kangana n'ibihumbi 25,000 by'amadorari kugira ngo asubizeyo imodoka y'abandi ari nzima nk'uko bayimuhaye.

Muri amashusho kandi bakoresheje ibice bitandukanye (Location ) kuko byagenze aho bisaba ko batega indege kugira ngo bave muri Leta imwe bage mu yindi. Kongeraho indege zitagira abapilote (drones) bakoresheje n'ikibuga cya Tennis bakoresheje bakakishyura ku isaha ndetse bakishyura  n'ibindi bikorwa byose bibera hafi y'iki kibuga bigahagarikwa kugira ngo hatagira abantu baza mu mashusho yabo.

Yverry avuga ko byagenze aho amafaranga yose akamushirana bikaba ngombwa ko ahamagara mu Rwanda ngo bamwoherereze andi, kugeza ubwo bisanze bayitanzeho arenga miliyoni 50frw.

Avuga bitewe n'imvune iyi ndirimbo yamuteye n'amafaranga yashoyemo, byageze aho yumva arayanze gusa nyuma yo kubona ibitekerezo by'abantu bamubwira ko ari nziza, yongeye kugarura agatima.