Ibinyobwa bitanu bishobora kukwangiriza amenyo

Ibinyobwa bitanu bishobora kukwangiriza amenyo

 Jun 7, 2024 - 14:48

Benshi bahora bibaza impamvu amenyo yabo yangiritse akazana ibizinga, ntibamenye ko hari ibinyobwa bashobora kuba banywa batazi ko na byo biyangiza nk'ikawa, umutobe w'imbuto n'ibindi.

Dore bimwe mu binyobwa ugomba kugabanya kunywa kuko bishobora kukwangiriza amenyo:

1. Soda

Kunywa Soda inshuro nyinshi ni kimwe mu bintu bigira ingaruka ku menyo yawe. Soda ni ikinyobwa gikorwa hashyizwemo isukari nyinshi kugira ngo iryohere cyane. Kuyinywa kenshi bishobora gutuma ya sukari yihuza n'umusemburo bashyiramo, bigatuma habaho gutangira kubora kw'amenyo, ari ho usanga udukoko duterwa n'umwanda dutangiye gukura.

2. Wine

Wine ifite amoko ariyo Red wine, White wine, zose zikorwa mu isukari nyinshi iba yavanzwe n'umusemburo bigahinduka ibisindisha. Mu gihe uyinywa kenshi ntubashe kwita ku menyo yawe, bishobora gutuma amenyo yawe yangirika.

3. Ikawa

Impuguke mu buvuzi bw'amenyo, zigaragaza ko nubwo abantu benshi banywa ikawa kenshi ndetse ikabafasha, ariko aside irimo ishobora kukwangiriza amenyo mu gihe uyinywa kenshi kuko ituma utangira kuzana ibizinga ku menyo, bikaba byaba indiri y'udukoko dutera umwanda.

4. Umutobe w'imbuto

Uyu mutobe uba wakorewe mu ruganda hifashishijwe imbuto zitandukanye, hongerwamo n'isukari nyinshi. Iyo unyweye kuri uyu mutobe uhita wivanga n'amacandwe, bigahita bitangira kurema udukoko twororokera ku menyo yawe.

5. Ibinyobwa byongera imbaraga

Ibi binyobwa akenshi usanga byarakozwe mu rwego rwo kongerera imbaraga umuntu wacitse intege kandi agikeneye gukomeza akazi. Mu ikorwa ry'ibi binyobwa, hashyirwamo isukari nyinshi ndetse ivanze n'ikawa ari byo byongeramo aside nyinshi, bikagira uruhare runini mu kwangiza amenyo yawe.

Si ibi gusa kuko abahanga bavuga ko no kunywa icyayi gishyushye cyane bishobora kukwangiriza amenyo mu gihe utayitaho. Bakakugira inama yo kugirira isuku amenyo yawe, ukajya woza amenyo buri gihe nyuma y'uko umaze kurya cyangwa kunywa, ukirinda no gushyira ibyo ubonye byose mu kanwa.