Harmonize yateye uw'inyuma Umunyarwandakazi amusimbuza Umugandekazi

Harmonize yateye uw'inyuma Umunyarwandakazi amusimbuza Umugandekazi

 Oct 23, 2023 - 17:19

Harmonize wari umaze iminsi avugwa mu rukundo n'umuhanzi ukomoka mu Rwanda, Laika, nyuma yo gutera utwatsi aya makuru, yavuze ko ashatse kurongora nta mukobwa wamurutira umuhanzikazi Winnie Nwagi.

Nyuma y’amasaha make ahakanye ko adafitanye umubano n’umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda, Laika Music, umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize, yatangaje ko yifuza kurongora undi muhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Winnie Nwagi.

Harmonize yavuze ko Winnie Nwagi amurutira abandi bakobwa bose bo muri Uganda

Ubwo yaririmbaga muri Octobafest, yabaye muri mu mpera z’icyumweru ahaitwa Jahazi Pier, muri Munyonyo, Harmonize ni bwo yatangaje amagambo yatunguye benshi.

Harmonize yagize ati: “Ndamutse mbajijwe umukobwa narongora muri Uganda, nakubwira ko nifuza cyane kurongora Winnie Nwagi.”

Laika Music, umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda, ni we waherukaga kuvugwa mu rukundo na Harmonize

Benshi baguye mu kantu, kuko Harmonize byabanje kujya bivugwa ko yiyumvamo cyane Spice Diana, ndetse mu minsi ishize, byavugwaga ko urukundo ari rwose we na Laika Music, ariko yatunguranye avuga ko burya we muri abo bose ntawamurutira Nwagi