Harmonize yashimagije Perezida Samia Suluhu ku isabukuru ye y'amavuko

Harmonize yashimagije Perezida Samia Suluhu ku isabukuru ye y'amavuko

 Jan 27, 2025 - 14:01

Harmonize yerekanye urukundo rwe n’icyubahiro kuri Perezida Samia Suluhu Hassan abinyujije ku butumwa bwuzuye amarangamitima bwo gushimira no kwishima ku isabukuru y’amavuko y’uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania wujuje imyaka 65 uyu munsi.

Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Harmo yanditse ati:“Niba utamukunda, ndeka !!! Hatariho uyu mubyeyi nta Samia Suluhu, nta Konde. Isabukuru nziza Perezida wanjye. Nkwifurije kwiyamamaza neza !! Dutegereje intsinzi ikomeye kandi nta wundi uretse Samia na none!!!”

Harmonize kandi yanasezeranyije abakunzi gukomeza kubasangiza ibyi bihe bidasanzwe byo kwizihiza, mu gihe asaba abakunzi be gukomeza gukurikirana page ye kugira ngo babone amakuru menshi.

Harmonize akomeje kwerekana ko akunda byimazeyo Perezida Samia Suluhu 

Muri ubwo butumwa, Harmonize yashimangiye uruhare rukomeye rwa Perezida Samia atari mu iterambere ry’igihugu gusa, ahubwo no ku bahanzi ndetse n’imyidagaduro. Mu by’ukuri, Harmonize yemeye ko ashyigikiye perezida nubuyobozi bwe.