Harimo eshatu zujuje miliyoni 100! Indirimbo 10 zimaze kurebwa cyane kuri Youtube muri East Africa(Single)

Harimo eshatu zujuje miliyoni 100! Indirimbo 10 zimaze kurebwa cyane kuri Youtube muri East Africa(Single)

 May 21, 2024 - 16:02

Uko iminsi igenda itambuka, umuziki wo muri East Africa ugenda uzamuka ku rwego rwo hejuru ugereranyije no mu myaka yatambutse ndetse bigenda bigaragara no mu mibare igenda izamuka ku mbuga zicuruza umuziki.

Izi ni zimwe mu ndirimbo zakozwe n’umuntu umwe zimaze kurebwa n’abantu benshi kuri Youtube muri Africa y’I burasirazuba:

1. Sukari


Iyi ndirimbo Sukari ikaba ariyo yabashije guca agahigo ku nshuro ya mbere ko kuzuza miliyoni 1, 100 z'abamaze kuyireba kuri Youtube mu myaka itatu imaze hanze yarakozwe n’umuntu umwe muri East Africa, ndetse kugeza n’ubu ikaba ari yo ikiyoboye izindi.

2. Eloko Oyo

Eloko Oyo y'umuhanzi Fally Pupa ni yo iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’izimaze kurebwa cyane, aho imaze kurebwa na miliyoni  100 mu myaka itandatu imaze igiye hanze.

3. Slowly

Slowly y'umuhanzi Nyarwanda Meddy niyo ndirimbo kugeza ubu ikiyoboye izindi mu Rwanda ndetse yarenze kuba ku rwengo rwo mu Rwanda ahubwo ijy ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka itandatu imaze hanze ikaba imaze kurebwa na miliyoni 100 kuri Youtube.

4. Jeje

Indirimbo Jeje y'umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzania mu myaka ine imaze igiye hanze imaze kurebwa na miliyoni  96 kuri Youtube. 

5. Sikomi

Sikomi imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zigakora abantu ku mitima kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 67 mu myaka itandatu imaze hanze.

6. A flye


A flye ya Fally Pupa imaze kurebwa na miliyoni 63 mu myaka igera kuri ine imaze igiye hanze. 

7. Yope

Inoss’B umwe mu bahanzi bakomeye guhugu cya Congo indirimbo ye Yope mu myaka ine imaze kurebwa na miliyoni 62 kuri Youtube.

8. Sitya Loss 

Eddy Kenzo ni we muhanzi uyoboye abandi mu kugira indirimbo yarebwe cyane kuri youtube ariyo Sitya Loss ari na yo yonyine yo mu gihugu cya Uganda iri kuri uru rutonde ikaba imaze kurebwa na miliyoni 60 mu myaka icyenda imaze hanze. 

9. Maria PM 

Maria PM ikaba ari iya Fally Ipupa ukomoka mu gihugu cya Congo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 54 mu myaka itanu imaze igiye hanze.

10.Olandi

Iyi n’iy’umuhanzi Innos’B wo mu gihugu cya Congo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 50 mu gihe cy’imyaka itatu imaze igiye hanze.