Hamisa Mobetto yakomoje ku cyamutandukanyije n’umukunzi we

Hamisa Mobetto yakomoje ku cyamutandukanyije n’umukunzi we

 May 27, 2024 - 09:59

Umunyamidelikazi Hamissa Mobetto wahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz yahishuye icyamutandukanyije n’umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Togo bari bamaranye iminsi, akomoza n’uko umubano we mu rukundo uhagaze, bishyira umucyo kubimuvugwaho n’umukinnyi w’ikipe ya Yanga Africans.

Muri Nyakanga 2023 nibwo Hamisa Mobetto yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umugabo witwa ‘Kevin Sowax’ w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Togo, gusa icyo gihe ntabwo bigeze bashaka guhita babyerura ko bari mu rukundo.

Nyuma nibwo uyu mugabo yaje kumuha impano y’imodoka iri mu bwoko bwa Ranger Rover. Icyo gihe uyu mugabo yaje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto y’iyi modoka na Hamisa Mobetto arenzaho amagambo aryoheye amatwi.

Icyo gihe yagize ati “Kuva ubwo nakubonaga, namenye ko ari wowe. Uko nakubonaga kenshi, ibyiyumviro byange niko byazamukaga. Ndishimye kandi nyuzwe no kukugira mu buzima bwange. Izi ni intangiriro.”

Nyuma y’igihe bemeje ko bari mu rukundo, abakunzi babo babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo baje gutahura ko aba bombi nta numwe ugishyira amafoto y’undi ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko babikoraga mbere. Ibi byatumye abantu bemeza ko nta kabuza bamaze gutandukana nubwo impande zombi ntacyo zabitangajeho.

Hamisa mu kiganiro yagiranye na Zamaradi Tv, yabajijwe ku mubano we n’uyu mugabo atangaza ko bamaze gutandukana buri wese agaca inzira ze ndetse kugeza ubu akaba nta mukunzi afite. Yagize ati “Ntabwo tukiri mu rukundo. Nta mukunzi mfite.”

Ubwo yabazwaga ku kintu cyaba cyaratumye batandukana yavuze ko byatewe n’uko buri umwe yari kure y’undi kandi buri wese ahora ahugiye mu kazi bigatuma baburirana umwanya wo kugirana ibihe byiza nk’abakunzi gusa ahamya ko ari umuntu mwiza kandi azahora amushima.

Yagize ati “Uriya twaratandukanye. Icyatumye dutandukana ni ukuba kure, yahoraga ahuze nange mpuze bituma dutandukana. Ariko Kevin ni umuntu mwiza, nzahora mushima.”

Ibi bikaba bikuraho urujijo rumazeho iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu Azizi Ki  w’ikipe ya ‘Yanga Africans’.

Kuri ubu Hamisa Mobetto akaba ari umubyeyi w’abana babiri bafite ba Se batandukanye, harimo n’umwe avuga ko ari uwa Diamond bahoze bakundana nubwo we ataremera ko umwana ari uwe.

Hamisa Mobetto yavuze ko yatandukanye n'umukunzi we kubera intera ndende yari hagati yabo no guhora buri wese ahugiye mu kazi

Umuherwe Kevin Sowax ukomoka mu gihugu cya Togo wahoze ari umukunzi wa Hamisa Mobetto

Hamisa na Kevin bagiranye ibihe byiza azahora amushima