Amayeri akunze gukorwa n'ibyamamare, niyo Hailey Bieber aherutse gukora kuri Instagram, gusa yakongeje ibihuha byo gutwita kwe.
Ibi bihuha byiyongereye nyuma yuko Hailey asangije abakunzi be amafoto,hanyuma akaza guhita ayasiba kuri uri rubuga.
Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, yabanje gushyira ahagaragara ifoto yerekana inda ye, nyuma aza kuyisiba mu kanya nk'ako guhubya.
Ishusho yazimye muri flash, isimburwa n'andi mafoto asanzwe.
Ibihuha by'itwita rya Hailey Beiber, byatangiye kuzamuka mu minsi ishize, ubwo uyu mugore yasohokanaga n'umugabo we Justin Beiber yambaye imyenda ihisha inda ye, by'umwihariko ubwo bajyanaga mu gitaramo cya Drake.
View this post on Instagram
