Umuraperi wo muri Nigeria Logos Olori wamenyekanye cyane nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ye "Jaye Lo" ariko arimo Aba-Islam bari muri Mosque bari gucinya akadiho, yahishuye ko ubwo yakoraga impanuka akarokoka ha Mana, ari bwo yaje kugirirwa ingabire zo guhura na rurangiranwa muri Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido.
Mu butumwa uyu muraperi yacishije kuri Instagram kuri iki Cyumweru, akaba yavuze ko ubwo yakoraga impaka y'imodoka mu gace ka Lekki i Lagos muri Nigeria imodoka ye ikanyirika cyane, ngo ari bwo Davido yamusezeranyije kumugurira indi, nyuma yuko yari yabonye amashusho yiyo mpanuka ku mbuga nkoranyambaga.

Umuraperi Logos Olori aremeza ko impanuka yakoze ari yo yatumye ahura na Davido
Logos Olori akaba yavuze ko ari nabwo muri Werurwe uyu mwaka nyuma yiyo mpanuka, yahise asinya mu nzu itunganya umuzika ya Davido " Davido Music Worldwide DMW).
Tugarutse gato ku mashusho y'indirimbo "Jaye Lo" yuyu musore yatumye amenyekana, ayo mashusho akaba yaratijwe umurindi nuko Davido nawe yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Icyakora, nyuma yuko imyigaragambyo yari imaze kuba akasamutwe, Davido nuyu musore we, bahisemo gusiba amashusho yiyo ndirimbo noneho bakora amashusho meza hatarimo Aba-Islam barimo kubyina muri Mosque.
