Umuhanzi w'Umwongereza Sir Elton Hercules John uzwi ku mazina ya Elton John, kuri ubu yamaze kwemeza ko agiye kuba ahagaritse ibitaramo bizenguruka Isi yari amazemo imyaka 50 mu nguni zose z'Isi.
Uyu muhanzi ufite kuri ubu imyaka 76, akaba yaherukaga gukora igitaramo cya nyuma cyashyiraga akadomo kuri izi 'Tour' muri Nyakanga 2023 i Stockholm muri Sweden muri Tele2 Arena ijyamo abantu 40,000.
Elton nyuma y'imyaka 50 mu bitaramo yafashe akaruhuko
Sir Elton John, yatangaje ko ashaka kuba afashe akaruhuko akajya kwita ku muryango we n'abana be babiri, nubwo nabwo ataraba yicaye ubusa, dore ko ngo afite izindi ndirimbo arimo gutunganya.
Nubwo yavuze ko agiye kuba ari mu muryango ari no gukora izindi ndirimbo zigera kuri ebyiri, ariko yavuze ko muri uyu mwaka abakunzi be batakwitega Album. Guhera mu 1962 yatangira umuziki, amaze gukora album 31.
Elton John yahagaritse ibitaramo yari amazemo imyaka 50
