Eddy Kenzo yahawe inshingano muri Guverinoma

Eddy Kenzo yahawe inshingano muri Guverinoma

 Aug 22, 2024 - 07:51

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo, yahawe inshingano na Perezida Yoweri Museveni zo kuba Umujyana Mukuru mu bijyanye n'Ubuhanzi.

Edrisah Kenzo Musuuza amazina nyakuri y'umuhanzi Eddy Kenzo, yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda Yoweri  Kaguta Museveni mu bijyanye n'Ubuhanzi.

Ni amakuru yahishuwe n'umukunzi wa Eddy kenzo Phiona Nyamutora akaba n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi bw'Amabuye y'Agaciro muri Uganda.

Mu butumwa yacishije kuri X, yagize ati "Nishimiye umwanya wahawe ukwiriye. Nterwa ishema nawe buri gihe.Warakoze Nyakubahwa Perezida Museveni."

Eddy Kenzo wahawe inshingano yari asanzwe ari Perezida w'Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda rya 'Uganda National Musician Federation (UNMF)' guhera muri Gicurasi 2023.