Eddy Kenzo yagize icyo avuga ku bimuvugwaho byo guhindura idini kubera umugore

Eddy Kenzo yagize icyo avuga ku bimuvugwaho byo guhindura idini kubera umugore

 Aug 9, 2024 - 08:47

Nyuma y'uko byari bimaze iminsi bivugwa ko umuhanzi akaba n' umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo, yaba yarasabwe n'ababyeyi b'umukunzi we Minisitiri Phiona Nyamutoro, guhindura idini kugira ngo arongore umukobwa wabo, byose yabiteye utwatsi.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru byo muri Uganda, havugwaga inkuru y'uko Eddy Kenzo yasabwe n'ababyeyi b'umukunzi we guhindura idini asanzwe asengeramo akajya mu ryo umuryango wa Phiona Nyamutoro ubarizwamo kugira ngo bakunde babane.

Ni inkuru zari zazanywe n'umunyamidelikazi wo muri Uganda witwa Doreen Kabareebe, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashimangira ko Eddy Kenzo yasabwe n'ababyeyi ba Minisitiri Phiona Nyamutoro, kuva mu idini rya Islam yari asanzwe abarizwamo akajya mu itorero ry'abakirisitu rya Orthodox.

Yagize ati "Eddy Kenzo agomba kuzahindura akava muri Islam nk'ubusabe bw'ababyeyi ba Nyamutoro kugira ngo arongore umukobwa wabo."

Nyuma y'uko ibi byose bivuzwe, Eddy Kenzo yaje kubinyomoza avuga ko umuryango wo kwa Phiona utigeze umusaba ko yahindura idini akajya mu itorero ry'abakirisitu rya Orthodox.

Yagize "Ntabwo ari ukuri. Ibyo ni ibihuha. Kuki bashaka ko ngewe mpindura idini? Nta nubwo bigeze babivugaho."

Ni mu gihe kandi Papa wa Phiona nawe mu minsi ishize yatangarije itangazamakuru ko batagomba kwivaga mu mahitamo y'umusore umukobwa wabo yifuza n'urukundo rwabo kuko ari we uzi icyo akeneye.