Eddy Kenzo akubutse mu Buyapani akomeje kuba umuvugizi wa Cardi B

Eddy Kenzo akubutse mu Buyapani akomeje kuba umuvugizi wa Cardi B

 Aug 4, 2023 - 06:48

Umuhanzi Eddy Eddy uherutsa kuva mu Buyapani arimo kurengera umuraperi w'umunyamerika Cardi B wakubise umufana mikoro bikamugeza mu nkiko magingo aya.

Umuririmbyi wo muri Uganda Eddy Kenzo uherutse kuva mu iserukiramuco rya "African Food and Music Festival" ryabereye mu Buyapani ku wa 28-30 Nyakanga, ubwo yageraga ku kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe International Airport, akaba yahise atangaza ko ibyo Cardi B yakoze atamutera amabuye.

Umuraperi w'Umunyamerika Cardi B, mu minsi ishize nibwo inkuru ye yatangiye ubwo yari mu gitaramo akaza gukubita mikoro umufana wari umusutseho agacupa karimo inzoga, bikanamuviramo kujyanwa mu nkiko, nubwo polosi ya Los Angeles yatangaje ko atazafungwa nkuko benshi bakomeje kubitekereza.

Umuraperi w'Umunyamerika Cardi B wakubise umufana mikoro 

Eddy Kenzo agaruka kuri Cardi B, akaba yagize, ati " Mu gitaramo buri wese aba afite akamaro, umuhanzi araririmba noneho abafana nabo bakamushyigikira. Nubwo bimeze gutyo ariko, kuba umufana yasuka ibintu ku muhanzi, ntabwo biba bisa neza."

Umuhanzi wa "Stamina " akaba yakomeje avuga ko mu by'ukuri mu gitaramo haba hajemo abantu b'imico itandukanye, ku bw'ibyo rero ngo ntabwo Cardi B yari kumenya icyo uriya mufana wamumennyeho biriya bintu icyo yari agamije. 

Nubwo Eddy Kenzo yagiye ku ruhande rwa Cardi B, ariko kandi abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu muraperikazi nawe yakabije cyane kuko ngo yakubitanye umujinya uriya mufana nubwo polisi yavuze ko ariwe washotowe bityo ko atazafungwa. Hagati aho, mikoro yakubitishije uwo mufana ikaba yaguzwe akayabo. 

https://www.thechoicelive.com/ya-mikoro-cardi-b-aherutse-gukoresha-amabara-yatanzweho-imvura-yamafaranga