Drake akomeje kubabaza abafana be, bakomeje kumushinja kwibagirwa nyinshi mu ndirimbo ze, kuko ngo mu gitaramo kizenguruka isi yise "All a Blur Tour", aho arimo kurya iminwa mu gihe cyo kuririmba.
Umuraperi Drake akomeje gutungwa agatoki n'abafana bamushinja kwibagirwa indirimbo ze
Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y'umunsi umwe uyu muraperi w'imyaka 36 ukomoka muri Canada, akoze igitaramo muri Atalanta, maze abakoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, bamugira urw'amenyo bavuga ko hafi kimwe cy'akabiri cy'amagambo agize indirimbo ze yayibagiwe.
Ubwo abafana bakoresha uru rubuga bashakaga kumenya niba ibirimo kuvugwa ari ukuri koko, umwe mu bitabiriye yabasubije ko ari impamo ndetse basigaye baguye mu kantu. Si uwo gusa kandi, kuko hari n'undi wavuze ko bahuye n'ikibazo nk'iki mu gitaramo Drake aheruka gukorera muri Dallas.
Drake arashijwa kwibagirwa kimwe cya kabiri cy'amagambo agize indirimbo ze
Nubwo abafana bamwe barimo kuganya ko Drake akomeje kubapfunyikira, hari abandi bari mu byishimo, kuko hari uherutse gutahana impano y'ibihumbi 50 by'amadorari, ayihawe n'uyu muhanzi.
Nubwo abafana bakomeje kwijujuta, ntibyabuje ko uyu muhanzi akomereza iki gitaramo mu mujyi wa Miami, ku munsi w'ejo ku wa Kane, n'uyu munsi ku wa Gatanu.
