Ibi byahise bituma Drake aba umuraperi wa mbere mu mateka wagize album 10 zose ziri kuri uru rutonde mu cyumweru kimwe.
Album 10 za Drake zagaragaye kuri Billboard 200 muri iki cyumweru zirimo Take Care, Views, Certified Lover Boy, For All the Dogs, Thank Me Later, Scorpion, More Life, Her Loss, $ome $exy $ongs 4 U, ndetse na Nothing Was the Same.
Iyi ntsinzi ikomeye igaragaza neza ukuntu umuziki wa Drake ukomeje kugira ingufu n’ingaruka zikomeye ku bafana b’isi yose.
Nubwo zimwe muri izi album zasohotse kera, ziracyumvwa cyane ku mbuga zicururizwaho n’izumvirwaho umuziki, bigaragaza ko Drake afite umuziki w’igihe kirekire.
Imizingo 10 ya Drake yose yaje kuri Billboard 200 mu cyumweru kimwe
