Abafana ba Drake bakomeje guca agahigo mu buryo bafanamo, nyuma yuko undi mu bitabiriye igitaramo yongeye kujugunya imyenda y'imbere ku rubyiniro, ubwo uyu muhanzi yaririmbaga.
Drake yongeye uterwa imyenda y'imbere n'abafana be
Drake yagarutsweho mu binyamakuru byinshi, ubwo yavugaga ku bijyanye no kujugunya ibintu ku rubyiniro mu bitaramo, byakunze kugaragara no mu bitaramo by'abandi bahanzi nka Cardi B na Tyler the Creator.
Uburyo bwa Drake bwo, ni ugusaba abafana kumutera amasutiye( bras) aho kumutera ibindi bintu, kandi byaramukoreye kuko ubu amaze guterwa imyenda y'imbere mu bitaramo byinshi, ikintu ubu kimaze guhindura isura nyuma yuko umwe mu bamuteye iyi myenda, abonye amasezerano ku rubuga rwa Playboy abikesha iki gikorwa.
Uyu mufana wa Drake wateye isutiye ya 42H ku rubyiniro, yibukije benshi Veronica Correia, wamenyekanye kuri TikTok, na we wateye Drake isutiye ya 36G mu gitaramo cye, bikamuhesha akazi ku rubuga rwa Playboy, rwamenyekanye mu gucuruza amashusho y'ubwambure.
Mu gitaramo cya Drake muri Madison Square Garden, Correia yajugunye isutiye ye ku rubyiniro, ibintu byahise byigarurira uyu muhanzi, wanahise asaba rubanda kumubwira uteye uwo mwenda, ariko nyuma uyu mugore aza gushyiraho amashusho ya TikTok aramwibwira.
Umufana umwe mu bari bateye Drake imyenda y'imbere, byamuhesheje akazi
Playboy bakimara kubona ukuntu aya mashusho yakunzwe, bahise bandikira uyu mugore bati: "Muraho Veronica! Uri mwiza! Ndi umwe mu bagize itsinda rishaka abakozi ba Playboy kandi twakunze isura yawe. Duherutse gushyira ahagaragara gahunda nshya y'ubutumire kuri Playboy, iha ba nyiri udushya amahirwe yo kubona amafaranga bakoresheje ibintu byihariye bisa nibyo usanzwe wohereza kuri IG na TikTok. Twifuje kugutumira ngo nawe usabe kwinjira muri iyo gahunda. Uzamenyeshe umaze kubisaba, nzahita mbikwemerera ako kanya. "
