Dr Claude yavuze icyatumye amara imyaka 9 adakora umuziki

Dr Claude yavuze icyatumye amara imyaka 9 adakora umuziki

 Jul 28, 2024 - 19:44

Nyuma y'uko umuhanzi Dr Claude wamekanye mu muziki mu myaka yo hambere agarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka igera ku icyenda ataba mu gihugu, yavuye imuzi icyatumaga adakora umuziki muri icyo gihe cyose atabaga mu Rwanda.

Dr Claude yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 yerekeje muri Mozambique aho yari asanzeyo umugore we wari wikukiyeyo kubera impamvu z'akazi yari afiteyo kandi atagombaga kureka.

Kuva icyo gihe nta gihangano gishya cya Dr Claude cyongeye kujya hanze ndetse bigera aho bamwe batangira kuvuga ko yahagaritse umuziki burundu yigira gukora iyindi mishinga.

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, yavuze ko yahagaritse umuziki kubera inshingano za kibyeyi. Avuga ko ubwo bimukiraga muri Mozambique bari bafite abana bakiri bato cyane.

Yahisemo guhagarika umuziki kugira ngo abanze yite kubana be babanze bakure, nyuma y'uko bamaze gukura nibwo yahise atekereza kongera kugaruka mu Rwanda akongera gusubukura umuziki we.

Kongera kwinjira mu muziki Nyarwanda bitewe n'aho umaze kugera byabanje kumugora gusa ku bw'amahirwe aza guhura na Alain Mukularinda, amufasha kongera kugaruka mu muziki.

Kuri ubu Dr Claude ari kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa 'The Boss Papa' yashinzwe na Alain Mukularinda, aho amaze gukoreramo indirimbo zigera kuri ebyiri zirimo n'iyo yasubiyemo yitwa 'Contre Succes' yahimbiye Perezida Paul Kagame, mu bihe byo kwiyamamaza.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka Baramujyanye, Igikara n'izindi.