Icyambere, menya neza ko ufite ingengo y’imari ihagije yo kugura terefone ushaka. Icya kabiri, niba wiyemeje kugura, suzuma imikorere ya terefone 'Processor', ibi bijyanye n'umuvuduko wa terefone mu mikorere yayo. 'RAM' ifasha mu bikorwa bya 'multitasking', gukorera imirimo irenze imwe kuri terefone icyarimwe. Nyuma y’ibyo, cunga neza ko ifite umwanya uhagije wo gukoresha “ROM”.
Ikindi kandi, niba ushaka amafoto nziza, reba megapixels ndetse n’ubwiza bwa kamera. Ntiwibagirwe kandi kureba ubuziranenge bwa bateri, ureba urwego rwa mAh rushobora kuramya umuriro igihe kirekire.
Sisitemu ikora igenzura niba ari Android, iOS, cyangwa izindi, urebe na verisiyo(version) yayo. Reba ingano n’ubuziranenge bwa ecran (OLED, LCD, n’ibindi), kuko ni ngombwa ku bakoresha terefone.
Reba niba ifite 4G / 5G, Wi-Fi, na Bluetooth. Menya neza ko terefone isa neza kandi ikomeye.
Hanyuma, urebe n’ubunini n'uburemere, hitamo terefone yoroshye gufata no gutwara.
