Don Jazzy yababajwe n'amagambo ya Wizkid

Don Jazzy yababajwe n'amagambo ya Wizkid

 Apr 30, 2024 - 13:00

Nyuma y'uko Wizkid yise Don Jazzy "Influencer" ndetse akavuga ko atanavugana n'abahanzi basinyishijwe na we, uyu muhanzi akaba n'umushoramari, ubu ntabwo agikurikirana Wizkid ku rubuga rwa Instagram.

Umuhanzi akaba na nyiri label ya 'Mavin Records' umunya-Nigeria, Don Jazzy ubu ntagikurikira(follow) umuhanzi Wizkid kuri Instagram nyuma y’uko uyu muhanzi avuze ko atavugana n’abahanzi basinyishijwe na 'Influencer' ariwe Don Jazzy.

Don Jazzy yakuye Wizkid mu bantu akurikirana ku rubuga rwa Instagram 

Mu minsi ishize umuraperi Ladipoe akaba umuhanzi wa Mavin Records yanditse kuri kuri X yibasira abahanzi ba Afrobeat aho yanditse ati:”Abaraperi bo muri Nigeria barokotse muri hiphop yapfapfanaye, bahanze amaso abahanzi afrobeats na bo barimo kunyura mu bihe bitoroshte."

Binyuze muri ubwo butumwa rero, umufana umwe yasubije asaba Wizkid ngo aze agire icyo avuga kuri ubwo butumwa, Wizkid amusubiza ko atakigera avugana n'umuntu wasinyishijwe na influencer avuga Don jazzy.

Icyakora, abafana benshi bagiye kuri Wizkid bavuga ko yasuzuguye Don Jazzy amwita 'influencer' aho kumwita umuhanzi, mu gihe abandi babiteye utwatsi  bavuga ko Wizkid nta kiss yakoze.

Wizkid abafana bamwe baramushinja guca amazi uruhare rwa Don Jazzy mu muziki wa Nigeria 

Icyakora, Wizkid ashobora kuba atemera hip hop yo muri Nigeria, kuko mu 2022 yakubise hasi abaraperi bo muri iki gihugu avuga ko atajya yumva umuziki wa Hip-Hop kuko nta buryohe, udafite ubuhanga, beat zihora ari zimwe, nta gishya, ndetse avuga ko Afrobeat ari wi muziki mwiza kwisi ku isi.