Djimon yabivuze ubwo ya mu kiganiro cya CNN kitwa "African Voices Changemakers", aho yakomeje avuga ko aterwa intimba n'umushahara muto ahabwa ndetse no kudahabwa agaciro mu ruganda amazemo igihe kirekire.
Yagize ati:"Ndacyafite urugamba rwo kwibeshaho. Ubu maze imyaka isaga makumyabiri nkora ubucuruzi bwo gukina amafilime kandi nahataniye ibihembo bya Oscars inshuro ebyiri, nakinnye muri filime nyinshi zikomeye, ariko ndacyafite ikibazo cy'amafaranga. Ndi guhembwa make.”
Hounsou wamenyekanye cyane binyuze muri filime nka Gladiator, Amistad, Blood Diamond, yanenze uruganda rwa sinema kubera ko abona ibyo bibazo afite bishingiye ku ivangura n'inzangano ku bakinnyi b'abanyamahanga.
