Diplomat umwe mu baraperi bakunzwe n'abanyarwanda batari bake kubera uburyo imyandikire y'indirimbo ze iba irimo ubuhanga bwihariye cyane bwibanda kuri politike, yahishuye ko burya guconga ruhago byari utuntu twe kandi ko atashakishaga.
Ibi uyu muraperi yabivuze mu kiganiro Samedi Detente kuri Radio Rwanda, aho yavuze ko yakundaga ruhago cyane, akaba yarakinaga mu izamu. Diplomat, avuga ko urukundo rwa ruhago rwazaga imbere ya Rap, gusa birangira akoze muzika umupira arawureka.
Umuraperi Diplomat aremeza ko yacongaga ruhago adashakisha mbere yo kuba umuhanzi
Uyu mugabo wari umukorobasi (yakinakaga acrobatic games) ngo ibi byamufashaga kuba yihuta cyane mu gufata umupira no gushyiramo utumannyeri, ku buryo ngo umupira yawufataga bu-shaolin(aha abazi Shaolin soccer mwabyumva cyane!).
Gusa ibi avuga ko byaje kugenda bigabanyuka uko yagiye akura, akisanga ari umuhanzi mu gihe avuga ko atigeze arota na rimwe kuzavamo umuhanzi ubwo yari akiri umwana.
Diplomat yavuze ko inshuti ze nk'umuraperi Pacson ndetse na Producer Lick Lick, aribo bantu ashimira cyane kuko aribo bamugize umuhanzi, dore ko Pacson yahoraga amubwira ko yashobora kuririmba akurikije uko yamwumvaga.
Umuraperi Diplomat uririmba indirimbo zivuga kuri politike
Muri icyo kiganiro, yavuze ko Pacson wamugejeje kuri Lick Lick nawe wari inshuti ye ariko bitari cyane, maze amukorera indirimbo za mbere zamugize icyamamare.
Ku wa 08 Werurwe 2024, nibwo nyuma y'imyaka ibiri, uyu muraperi yongeye gusohora indirimbo ayita "Icyuki Gikaze" yafatanyije na Li John usanzwe utunganya umuziki. Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe ndetse itunganya na Li John (Mexing and Mastering) ndetse anayiririmbamo.
Icyuki Gikaze, ikaba yarakorewe muri Story Kast Records, aho iyo iri gutangira umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Ismael Mwanafunzi, yumvikana avuga amagambo ayitangira.
