Diamond Platnumz yahishuye ibanga rituma akundwa

Diamond Platnumz yahishuye ibanga rituma akundwa

 Jul 31, 2023 - 04:22

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze impamvu asohora indirimbo zigakundwa muri Tanzania no mu isi muri rusange.

Icyamamare muri muzika ya Tanzania no muri Afurika muri rasnge Diamond Platnumz, yahishuye ibanga agendana ryayobeye abandi rituma buri gihe akomeza gukundwa kandi n'indirimbo ze zikakirwa neza n'abafana mu mpande z'isi zinyuranye.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na 'Millard Ayo TV', aho yashimangiye ko ikintu abanza kwitaho mbere yuko asohora indirimbo ari ukureba icyo ku isoka rya muzika bakeneye kandi agashaka n'uburyo azakoresha kugira ngo iyo ndirimbo agiye gusohora izakundwe.

Akaba yavuze ko nk'urugero mu gihugu cye cya Tanzania, icya mbere yibandaho ari indirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswayire abenshi muri icyo gihugu bumva neza, kandi agakora n'indirimbo zo mu birori. 

Diamond Platnumz yahishuye ibanga agendana rituma ukundwa 

Ku rundi ruhande, akaba yagaragaje ko ku ruhando mpuzamahanga, abantu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw'icyongereza kandi zibyinitse, ndetse kandi zikaba zirimo ubutumwa bufitiye abantu akamaro.

Hagati aho, uyu umuhanzi akaba yanenze abafana cyane avuga ko rimwe narimwe baca umuhanzi intege nk'iyo azanye imiririmbire mishya, agaragaza ko baba bashaka ko umuntu yaguma ahantu hamwe hadahinduka, kandi ngo ntibiba bikwiye. 

Ikindi kandi akaba yaboneye ho gusaba abafana kuzajya bashyigikira umuhanzi uko bashoboye kose aho kumuca intege kandi ngo ntibite ku bintu bidafite umumaro. Kuri we, akaba yizera ko kunga ubumwe no guterwa inkunga n'abafana byafasha umuhanzi kugera ku ruhando mpuzamahanga.