Davido yasubije abamuhaye amafaranga akanga kuza mu gitaramo

Davido yasubije abamuhaye amafaranga akanga kuza mu gitaramo

 Oct 8, 2023 - 13:05

Umuhanzi Davido yasubije uwahoze ari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria wavuze ko bamuhaye amafaranga atagira ingano ngo aze mu gitaramo ariko akabakatira ku munota wa nyuma.

Umusitari mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki, yagize icyo avuga kuri Amaju Pinnick wahoze ari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria "Nigeria Football Federation (NFF)" wavuze ko uyu muhanzi ahenze kumutumira kuruta n'abarimo Burna Boy.

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Amaju Pinnick avuga ko muri Mata uyu mwaka, bateguye iserukiramuco rya "Warri Again festival" ryari kubera mu gace ka Warri, barangije batumira Davido banamuha amafaranga angana n'amadorari 94,600 ariko birangira yanze kuza.

Davido yasubije umuyobozi wa NFF uvuga ko yanze kwitabira igitaramo bari bateguye

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko ngo banamuhaye indege ye bwite ihagaze amadorari 18,000. Amaju Pinnick agahera aho yemeza ko uyu muhanzi ahenze cyane kuruta n'abarimo Burna Boy ahubwo ko ntanaho bahurira.

Mu butumwa Davido uheruka gusohora indirimbo ihagaze arenga miliyoni 159, yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasubije uyu wahoze ari umuyobozi wa NFF, aho yamusubije mu mvugo ijimije cyane.

Davido mu butumwa yanditse ku ruta rwe rwa X yagize ati " Ntabwo watera ibuye mu nzu y'ibirahure kandi uyituyemo." Mu bundi butumwa akaba yavuze ko nta muntu wamubuza gutaramira ahantu na hamwe muri Nigeria, arangije yizeza abafana be bo mu mugi wa Warri ko azabasusurutsa vuba bidatinze.