Davido arashinjwa ubwambuzi

Davido arashinjwa ubwambuzi

 Oct 25, 2023 - 18:47

Umuhanzi Dammy Krane arashinja mugenzi we Davido kwanga kumwishyura amafaranga amurimo.

Umusitari mu muziki wa Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi mu njyana ya Afrobeats nka Davido,  arashinjwa na mugenzi we Oyindamola Johnson Emmanuel uzwi ku mazina ya Dammy Krane kuba yaramwandikiye indirimbo akanga kumwishyura amafaranga bumvikanye. 

Mu ruhererekane rw'ubutumwa uyu muhanzi yacishije ku rubuga rwa X, akaba yavuze ko abize neza ko abakire batinya kwishyura, gusa asaba yinginga Davido kumwishyura amafaranga amufiteye. Dammy Krane akaba asaba Davido ko yakwishyura ideni rye kugira ngo yite ku mukobwa we.

Dammy Krane arashinja Davido kumwambura

Ubwo Dammy Krane yandikaga kuri X, akaba yabazaga impamvu uyu muhanzi atamwishyura amafaranga ye kandi ngo amasezerano bagiranye yararangiye. Ati " Ndabizi ko abakire mutinya kwishyura amadeni, ariko Davido nyishyura ideni ryange kugira ngo mbashe kwita ku mukobwa wange."

" Muri iyi minsi ibintu byarahenze muri Nigeria harimo n'amafaranga y'ishuri, buri wese ari kugerageza kureba ejo he hazaza. Ubwo rero nkeneye amafaranga yange."

Uyu mugabo akaba yasoje ubutumwa bwe avuga ko yizeye ko Davido nasubira mu mpapuro azabona ko ibyo bavuganye byarangiye amwishyira. 

Dammy Krane uvuga ko yambuqe na Davido

Dammy Krane aravuga yandikiye indirimbo Davido ntamwishyure