Cynthia Morgan yakebuye Rema na Ayra Starr

Cynthia Morgan yakebuye Rema na Ayra Starr

 Jul 18, 2024 - 09:47

Umuhanzi wo muri Nigeria Cynthia Morgan yagiriye inama Rema na Ayra Starr yo guharika imico mibi badukanye bagaragaza mu ruhame ikaba itabahesha icyubahiro.

Ku mbuga nkoranyambaga ni ibicika nyuma y'uko umuhanzi Cynthia Morgan ukunze kwitwa Madrina, ateje impagarara asaba Rema guhagarika kunywa itabi ndetse agasaba na Ayra Starr guhagarika kwambara impenure.

Mu butumwa Cynthia Morgan yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye Rema ko kunywa itabi atari ibintu byiza yagakwiye kubihagarika kuko ngo byangiza ubuzima bwe.

Ku ruhande kandi, yasabye Ayra Starr kwiyubaha akambara akikwiza. Ahereye ku myambarire ye mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo yahuriraga mu Butaliyani na Will Smith, yagaragaje ko biriya bitari bikwiye, agaragaza ko hari ubundi buzima bwiza butari ubwo mu bitaramo no ku rubyiniro.

Cynthia Morgan yasabye Rema na Ayra Starr kwiyubaha

Kuri Ayra Starr, ntabwo ari ubwa mbere atunzwe intoki kubera imyambarire ye, dore ko inshuro nyinshi akunze gushinjwa kwambara impenure, ibyatumye nawe akunda kubwira abamunenga ko batamubyaye kandi batari na ba pasiteri be, bityo ko bagatuje.

Ku ruhande ruhande, Ayra Starr yagaragaje ko mu byamamare byose azi, Rema ari we nshuti ye magara kandi ko umuha inganzo.

Avuga ko Rema atari umwarimu (mentor) we, ahubwo ko ibyo akora nawe ubwe ari byo yakabaye akora, akarenzaho ko igihe kinini, Rema aba ahari ku bwe.

Ntabwo ari ubwa mbere Ayra Starr yerekanye amarangamutima ye kuri Rema, dore ko inshuro nyinshi akunze kubisubiramo, ibyanatumye benshi bakeka ko baba bakunda, gusa bose barabihakanye bakavuga ko ari inshuti z'ukuri.

Rema na Ayra Starr barashwijwa kugira imico mibi