Chris Brown yiyamye Tigo Fariah

Chris Brown yiyamye Tigo Fariah

 Jul 13, 2024 - 18:16

Mu gihe bigaragarira amaso ndetse benshi banahamyako umuhanzi Tigo Fariah yigana Chris Brown mu myambarire,yahawe gasopo.

Umuhanzi ukomoka muri Amerika, Chris Brown yikomye bikomeye umuhanzi Tigo Fariah amushinja kumwigana no gushaka gusa na we.

Imbuga zitandukanye zivuga ko, Chris Brown yaburiye uyu umuhanzi ukunze kumwigana, amusaba kuba amusaba kuba uwo ari we aho kumwigana.

Ati: "Ntushobora kuba nkanjye, ikiza waba uwo uri we aho gukomeza kunyigana bitaribyo nzagufatira izindi ngamba".

Byongeye kandi, Tigo yagiye ashyira amafoto menshi na mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram aho byagaragaye ko yagiye yigana imyambarire ya Chris Brown utatimze kugaragaza ko atashimishijwe na byo.

Chris Brown amaze ayo magambo, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basaga nkaho bari kuruhande rwe bamufashaga kwikoma Tigo Fariah.