Chloe Bailey yakomoje ku rukundo rwe na Burna Boy

Chloe Bailey yakomoje ku rukundo rwe na Burna Boy

 Jan 9, 2025 - 12:41

Umuhanzikazi Chloe Bailey uvugwa mu rukundo n'umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy yagize icyo abivugwaho agaruka no ku bihe byiza baheruka kugira mu mpera z'umwaka.

Ku nshuro ya Mbere umuhanzikazi w'umunyamerika Chloe Bailey yakomeje ku bihe byiza aheruka kugirana na Burna Boy muri Nigeria i Lagos, aho yahishuye ko byari ibihe by'agatangaza.

Mu kiganiro 'The Breakfast Club,' yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye muri Nigeria, avuga ko yajyanye ahantu henshi na Burna Boy harimo mu tubyiniro n'ahandi henshi.

Ati "Muri Nigeria byari byiza. Nahagiriye ibihe byiza. Najyanye mu kabyiniro na Burna Boy. Ubizima bw'ijoro bwabaga burimo amabara menshi, urumuri rutandukanye ndetse na kamera nyinshi."

Abajijwe uko yiyumvaga igihe yari yasohokanye na Burna Boy niba kandi bakundana, yashimangiye ko ari umukobwa ukuze bihagije, anavuga ko yakunze ibihe byiza yagiriye muri Nigeria.

Ati "Ndi umugore ukuze. nagiriye ibihe byiza muri Nigeria."

Mu Ukuboza 2024 nibwo Chloe Bailey na Burna Boy barikoroje ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amashusho yakomeje kubagaragaza basohokanye ahantu hatandukanye ikiganza kiri ku kindi bituma benshi bemeza ko bari mu rukundo.

Chloe Bailey yagiranye ibihe byiza na Burna Boy muri Nigeria