Celine Dion yavuze icyo azibukirwaho

Celine Dion yavuze icyo azibukirwaho

 Aug 3, 2024 - 13:54

Umuhanzikazi Celine Dion yavuze ko uko byagenda kose adateze kuva mu matwi y'abakunzi b'umuziki, atanga impamvu zabyo.

Rurangiranwa muri muzika umunya-Canada Céline Marie Claudette Dion wamenyekanye nka Celine Dion, aratangaza ko iteka ryose abantu bazahora bamwibukira ku muziki mwiza wa akora.

Mu kiganiro Celine yagiranye na Smooth Radio, yagaragaje ko nubwo magingo aya yahagarika kuririmba, abantu bazamwibukira ku muziki mwiza yakoze mu buzima bwe.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 56, yagaragaje ko niba uri umukunzi w'umuziki, nta kabuza waba waranyuzwe n'umuziki we.

Nta kabuza nk'uko abitangaza, Isi izahora imwibuka kubera ubuhanga bwe mu muziki n'ijwi rye rishimisha benshi, dore ko guhera mu 1980 yakoze indirimbo zitazava mu matwi ya benshi .

Zimwe mu ndirimbo ze zaciye ibintu zirimo: Love Can Move Mountains’ yasohotse mu 1992, ‘The Power of Love’ yo mu 1993, ‘My Heart Will Go On’ yagiye hanze mu 1997,  ‘I’m Your Angel’ yasohotse 1998,  ‘I’m Alive’ yo mu 2000 n'izindi zitandukanye.

Celine Dion atangaje icyo azibukirwaho, mu gihe ku wa 26 Nyakanga 2024 ari mu bahanzi bafunguye imikino Olympic iri kubera i Paris mu Bufaransa, akaba ari nyuma y'uko yari yugarijwe n'indwara Stiff-person syndrome.