Cardi B araregwa gukubita umufana

Cardi B araregwa gukubita umufana

 Aug 2, 2023 - 01:12

Nyuma y'igitaramo umuraperikazi Cardi B yakoreye Las Vega, arashinjwa gutera umufana mikoro.

Nkuko ikinyamakuru Variety kibitangaza, ngo Cardi B yarezwe ku ishami rya polisi rya Las Vegas, aregwa gukubita, nyuma yo gutera mikoro umufana ku ya 29 Nyakanga ubwo yari mu gitaramo cye muri Drai's Nightclub i Las Vegas.

Cardi B araregwa gutera mikoro umufana we

Polisi  ya Las Vegas isobanura ko uwahohotewe yatewe  ikintu cyaturutse ku rubyiniro. Isobanura ko Cardi B yamuteye mikoron yuko umugore yari amaze kumutera amazi mu maso.
Inyandiko ya polisi yagiraga iti: "Ku ya 30 Nyakanga 2023, ni bwo umuntu yinjiye kuri sitasiyo ya polisi ya Las Vegas kugira ngo atange ikirego cyo gukubitwa. Nkuko uwahohotewe abitangaza, ngo yari yitabiriye ibirori ku ya 29 Nyakanga 2023, byaberaga Las Vegas Boulevard. Mu gitaramo, yakubiswe n'ikintu cyajugunywe giturutse ku rubyiniro."

Icyakora, ntibiramenyekana niba umuntu Cardi B yakubise ari we wamumennyeho amazi. Nyamara ,  uyu muhanzikazi yari yasabye abafana be kumutera amazi, ariko nyuma aza kuvuga ko kumumena amazi mu maso ari ukurengera.

Amakuru avuga ko  Cardi  B adahangayikishijwe no kuba yarezwe n'umufana, ahubwo ashishikajwe n'umugabo we Offset.

Uyu muraperi wahoze mu itsinda rya Migos yagaragaye azamuka ku byuma bikikije inyubako(balcony) maze Cardi B asubiramo amashusho yerekana uburyo byamuteye impungenge kubona umugabo we yuriye aho hantu.

Kubera ko nta muntu wafashwe cyangwa ibimenyetso byatanzwe, Cardi B ntabwo ahangayikishijwe n'ikibazo cyo gukubita uyu mugore. Hagati aho, umugabo we yatinyutse avuga ukuri ku byerekeye umubano wabo.

Cardi B ntiyitaye ku mugore wamureze, ahubwo ahangayikishijwe n'umugabo we

Offset yemeye ko Cardi B atamuciye inyuma nkuko yabivuze kuri Instagram kandi ashinja tequila kuba ari yo yamuvugishije amangambure.

Mu kiganiro na Angela Yee ku wa Mbere, Offset yavuze ku birego byo gucana inyuma, avuga ko gusiba posts kuri Instagram bwari uburyo bwe bwo kumva icyo abantu batekereza.