Bidasubirwaho, umuhanzi Usher, ni we uzaririmba mu birori bya Super Bowl halftime show umwaka utaha.
NFL, Apple Music na Roc Nation bemeje aya makuru babinyujije kuri Instagram, mu mashusho uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka "Confessions" ari kumwe na Kim Kardashian umufana cyane.
Usher azaririmba muri Super Bowl halftime show umwaka utaha
Uyu muhanzi na we ntabwo yahishe ibyishimo bye, kuko yahise ajya kuri Instagram aragira ati:"Ni icyubahiro kuba ngiye kubasogongeza ku birori bya Super Bowl.
Mfite amashyushyu yo kubakorera igitaramo mu tigeze mubona kuva na mbere."
Uyu muhanzi w'imyaka 44, yanashimiye buri muntu wagize uruhare kugira ngo abone aya mahirwe.
Usher yaherukaga kugaragara muri Super Bowl halftime muri 2011
Iyi izaba ari inshuro ya kabiri Usher aririmba mu birori bya Super Bowl. Muri 2011, uyu muhanzi ufite Grammy Awards umunani, yari umushyitsi muri ibi birori byabaga kunshuro ya 95.
Usher, azaririmba muri ibi birori biteganyijwe tariki 11 Gashyantare umwaka utaha, mu gihe iby'umwaka ushize byarimo Rihanna, wakoze igitaramo cy'amateka, ibirori yanatangarijemo ko yitegura kubyara.
Usher yijeje abafana be kuzabereka ibyo batigeze babona
Ibi birori bizaba biba ku nshuro yi 108, biteganijwe kuba tariki 11 Gashyantare 2024, muri Allegiant Stadium.
