Busta Rhymes yireze nyuma yo gukubita umukozi we iz'akabwana

Busta Rhymes yireze nyuma yo gukubita umukozi we iz'akabwana

 Jan 17, 2025 - 14:39

Umuraperi w’Umunyamerika, Busta Rhymes yishyikirije polisi nyuma yo gukubita umukozi we Dashiel Gables mu makimbirane bagiranye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama, mu nyubako ya Gables Dumbo i Brooklyn, muri New York.

Nk’uko TMZ ibitangaza, Busta yishyikirije ishami rya polisi rya New York (NYPD) aho yahise aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu rwego rwa mbere, maze yemererwa gutaha kugeza igihe azahabwa itariki y’urukiko kugira ngo yitabe yisobanure ku byo aregwa.

Busta yakubise Gables nyuma yuko amusanze akoresha terefone ye (kuganira) mu masaha y’akazi, bituma havuka impaka zanatumye uyu muraperi akubita Gables, amukomeretsa ijisho ry’ibumoso.

Icyakora, nyuma yo gukubita uyu mugabo, Busta ngo yarahunze, maze Gables ahitamo guhamagara abapolisi ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe. Abapolisi bavuze ko bakomeje iperereza kuri iki kibazo.