Muri iki cyumweru nibwo abantu bose baguye mu kantu nyuma yuko Jada Koren Pinkett Smith umugore wa rurangiranwa muri sinema Will Smith yatangaje ko bombi batandukanye mu 2016 ariko bose bakaryumaho bakinumira ndetse bakajya banabihakana ntihagire ubitangaza.
Ubwo uyu mugore wa Smith yaganiraga n'ikinyamakuru People Magazine, akaba yahishuye ko ubwo ibihuhu byuko we n'umugabo we batandukanye byasakaraga, Chris Rock wari inshuti ya cyera y'umugabo we ngo yaramwegereye amusaba ko basohokana bakaganira.

Jada Koren Pinkett Smit n'umugabo we Wll Smith n'inshuti yabo Chris Rock
Jada akaba ngo yarabyemereye Chris, ariko ubwo barimo kuganira yaje kumubaza niba amakuru avuga ko we na Will baba baratandukanye yaba ari ukuri, ariko undi aramuhakanira amubwira ko ibyo ari ibyabapaparazi. Jada akaba yaramirije iki kinyamakuru ko Rock yahise amwiseguraho cyane.
Mu magambo ya Jada ati " Buri mpeshyi yose habaga hari ibihuha byuko nge na Smith twatandukanye. Igihe kimwe Chris yambajije niba twaratandukanye, ambwira ko yabikunze kandi yabikunda cyane turamutse dusohokanye. Naramubwiye ati oya Chris, ibyo ni ibihuha ntabwo nge na Will twatandukanye. Ahita ansaba imbabazi, kandi koko twari twaratandukanye."
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/chris-rock-jada-pinkett-smith-2d4d2d6b7e9b45b5a416c56f9359f996.jpg)
Jada Koren Pinkett aravuga ko Chris Rock yahatse kumutereta
Ku rundi ruhande, mu 2022 mu birori bya Oscar, Will Smith yahagurutse mu ntebe yari yicamo ajya ku rubyinino aho Chris Rock yarimo atera urwenya amutimbura urushyi mu maso; byari nyuma yuko Chris yari ateye urwenya ku misatsi y'umugore we undi ntiyabikunda.
Ayo mashusho yacaga kuri televiziyo mu buryo bw'ako kanya, abantu barayahererekanyije bibaza niba koko ari ibyo yari avuze ku mugore we byatumye ananirwa kwihangana. Kuri iyi nshuro, ayo mashusho yongeye kugarukwaho bibaza niba Will yari yaramenye ko Chris yashatse kumuteretera umugore nubwo bari baratandukanye agahita yihorera.
Umunsi Will Smith atikura urushyi Chris Rock harimo n'inzika.
— the choice_live (@thechoice_live) October 12, 2023
Inkuru irambuye https://t.co/LHm4RwvDjJ pic.twitter.com/3OTZuQQ2qx
