Umuhanzi w'Umwongereza wegukanye Grammy Awards Edward Christopher Sheeran wamamaye nka Ed Sheeran, yavuze ku mubano we na rurangiranwa muri Afrobeats muri Nigeria Burna Boy ubwo babaga bari muri studio bari gukora indirimbo, aho yemeje ko studio yose yabaga yabaye itabi ry'urumogi Burna Boy yabaga arimo kunywa ubudatuza.
Ibyo kunywa urumogi rwinshi kwa Burna Boy, Ed Sheeran akaba aheruka kubitangaza mu kiganiro "Conan O’Brien Needs A Friend", aho yahamije ko mu bantu bose yakoranye nabo indirimbo, uyu musore ari we yabonye unywa urumogi rutagira ingano mu buzima bwe.

Ed Sheeran aremeza ko Burna Boy ari we muntu unywa itabi cyane mu bo yakoranye na bo bose
Umuririmbyi wa "Shape Of You" akaba yavuze ko ubwo yinjiraga muri studio yabonye inzu yose yabaye imyotsi ngo ayoberwa icyabaye, ngo kumbi byari itabi Burna Boy yarimo kunywa. Ati " Nakoranye n'umuhanzi Burna Boy, ariko nagira ngo mvuge ko ari we muntu nabonye mu buzima unywa urumogi kurusha abandi."
Ed Sheeran yunzemo ati " Naje muri studio mu gitondo kandi nari naraye mu gitaramo. Icyo gihe hari hakonje cyane imiryango ya studio yari ifunze. Nakomeje kubona imyotsi, ndetse agakomeza agatumagura. Ndabyibuka icyo gihe twakoze gutyo kugira ngo tugire icyo tugeraho. Ariko ntabwo nabikunze kandi sinacecetse."

Ed Sheeran yatangajwe n'ingano y'urumogi Burna Boy anywa
Burna Boy na Ed Sheeran bakaba barakoranye indirimbo zirimo: 'For My Hand' yasohotse mu 2022 ndetse isohoka no kuri alubumu ya Burna Boy yise "Love, Damini". Bakaba kandi barakoze ni yindi bise "Own it" bafatanyije n'umuraperi Stormzy.
Umuhanzi Ed Sheeran aremeza ko Burna Boy ari we muntu yabonye unywa urumogi rwinshi mu bo yakoranye na bo bose. pic.twitter.com/kK1wk8bZpW
— the choice_live (@thechoice_live) October 14, 2023
