Burna Boy akomeje kutajya imbizi na Twitter (X)

Burna Boy akomeje kutajya imbizi na Twitter (X)

 Oct 13, 2023 - 13:45

Umuhanzi Burna Boy nyuma yo gutangaza ko abantu bakoresha Twitter (X) ari nk'abasazi, kuri ubu aremeza ko aramutse ayikoresha abantu batangira guhinda umushyitsi.

Kabuhariwe mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria no mu isi muri rusange Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy mu muziki, akomeje kudacana uwaka n'urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ariko rukaza guhindura izina nyuma yuko umunyemari w'Umunyamerika Elon Musk aruguze.

Nta minsi yari iciyeho Burna Boy atangaje ko urubuga X rukoreshwa n'abantu bateye nk'abasazi kandi ngo bari mu bihugu byose byo mu isi, kuko ngo yagiye henshi arabibona. Icyo gihe akaba yari yavuze ko yabanje kugira ngo abarukoresha bo muri Nigeria nibo basazi, ariko ngo yasanze ari mu isi hose. Kuri iyi ngingo, akaba yarikomye abanyamerika cyane avuga ko ari bo basazi bakuru.

Burna Boy aremeza ko impamvu atikoreshereza urubuga rwe rwa X ari uko yanga gusuzugurwa

Kuri iyi nshuro, mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Kiss Fresh FM, yavuze ko afite konti kuri X, ariko avuga ko ikipe ye ari yo iyikoresha kuko ngo yanga gusuzugurwa kandi ngo inshuro nyinshi iyo agiye kuri interineti baramusuzugura kandi ngo ntabikunda habe na gato.

Muri iki kiganiro akaba yavuze ko ikipe ye nayo itamuha uburenganzira bwo gukoresha konti ye kugira ngo bamurinde abantu batari beza bashobora kumubwira nabi kandi ngo nawe yanga gusuzugurwa. Akaba yahamije ko ahitamo kwinumira kugira ngo agenzure konti ye neza.

Mu magambo ye ati "Ndamutse ngize uburenganzira bwo gukoresha konti yange, buri wese aho yaba ari hose yazajya yirirwa atitira buri munsi. Ubutaka nabwo bwatigita bitewe n'ibyiyumviro byange, kandi si nkunda gusuzugurwa."

Image may contain Clothing Apparel Human and Person

Burna Boy aremeza ko aramutse akoresheje X abantu bazajya baba barimo gutitira umunsi wose

Akaba yakomeje avuga ko buri gihe abantu bakunda kumusuzugura kuri interineti. Ati " Buri gihe abantu bagerageza kunsuzugura kuri interineti niyo mpamvu ikipe yange idatuma nyikoresha. Ndamutse nyikoresheje, ku butaka hazaho ubutingito kandi mbaye umunyakuri, nababwira ko nkoresha X nazajya nyimaraho igihe kirekire."

Muri rusange, nubwo Burna Boy atari we ukoresha konti ye ya X ahubwo igakoresha n'ikpe ye, ariko akurikirwaho n'abarenga miliyoni 8.8 mu isi yose. Ari nako ari ku mwanya wa 6 mu bakurikirwa cyane kuri instagram muri Nigeria, aho miliyoni 13 ari zo zimukurikira.