Blackface yashinje ubujura abarimo Asake na Olamide

Blackface yashinje ubujura abarimo Asake na Olamide

 Oct 24, 2023 - 21:24

Umunyabigwi mu muziki wa Nigeria Blackface yashinje abahanzi barimo Asake, Olamide, na Burna Boy ku mwibira indirimbo.

Ahmedu Augustine Obiabo wamamaye mu muziki wa Nigeria nka Blackface, yibasiye umuraperi Olamide ufite inzu itunganya umuziki ya YBNL Nation ko yamwibiye indirimbo hamwe n'umuhanzi we uba muri Label ye Ahmed Ololade uzwi nka Asake.

Mu kiganiro uyu Brackface yatanze, akaba yahamije ko indirimbo nyinshi Olamide yakoze ari izo yamwibye. Mu magambo ye ati " Olamide na Asake bibye indirimbo zange. Olamide yibye indirimbo zange mu mwuga we. Yibye indirimbo yange "Killeh" akora iyo yise 'Don’t Stop.'

Olamide na Asake barashijwa na Blackface kumutwarira indirimbo 

Uyu mugabo w'imyaka 49 kandi, akaba atavuze ko ari Olamide na Asake bibye indirimbo ze, ahubwo akaba yavuze ko na Wizkid na Bruna Boy nabo bamutwariye indirimbo 'Twist & Turn' bagakoraya indi yabo bafatanyije bise 'Ginger', ikaba imwe muzakunzwe cyane.

Blackface akaba avuga ko abandi bahanzi atari amagambo y'indirimbo ze bamwibye gusa, ahubwo ngo n'amajwi bagiye bakoresha mu ndirimbo zabo ngo ni aye babaga batwaye. Akaba yunzemo ko niba ushaka gukoresha ibintu biri mu ndirimbo yundi muntu;urugero nka beat wagakwiye kumwaka uburenganzira.

Blackface aravuga ko abarimo Asake, Burna Boy na Wizkid bamutwariye indirimbo 

Nubwo uyu mugabo watangiye umuziki mu 1997 yashyize mu majwi abahanzi bakomeye bo muri Nigeria muri ibi bihe kumwibira indirimbo, ari ko ntabwo yigeze yitsa kuri rurangiranwa muri Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido.

Akaba yanavuze ko mu myaka ine ishize yandikiye umuhanzikazi Tiwa Savage amusaba ko bakorana indirimbo, ariko ngo birangira atamusubije.

Blackface akaba yarabonye izuba mu 1974 ndetse mu 1997 atangira umuziki. Mu 2004, akaba yarasohoye alubumu yise "Face 2 Face" ikaba imwe muri alubumu ze zakoze amateka akomeye.