Bendaga gukorana indirimbo! Mbosso yarikocoye ku runturuntu hagati ye na Otile Brown

Bendaga gukorana indirimbo! Mbosso yarikocoye ku runturuntu hagati ye na Otile Brown

 Oct 26, 2023 - 18:48

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Mbosso, yashyize ukuri hanze ku mubano nk'uw'injangwe n'imbeba, hagati ye n'umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown.

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Mbwana Yusuf Kilungi wamenyekanye cyane ku izina rya Mbosso Khan, yahishuye impamvu zihishe inyuma y'umubano mubi hagati ye n’umuririmbyi wo muri Kenya Otile Brown.

Mbosso yavuze ko umwuka mubi hagati ye na Otile Brown, ahanini watewe n'indirimbo bari gukora bigapfa

Nubwo injyana Mbosso aririmba ifitanye isano n’iya Otile Brown, yatangaje ko umubano wabo by’umwibariko mu mwuga wabo urimo agatotsi ndetse bashatse no gukorana biranga. 

Nk’uko Mbosso abitangaza, go Otile Brown yamushinje ko yibye indirimbo ze, ndetse umushinga wo gukorana indirimbo bwari utegerejwe na benshi ntibwigeze busohora, ari na cyo nyirizina cyakuruye umwuka mubi hagati y'aba bahanzi bombi.

Mbosso yasobanuye ko atigeze agirana ubucuti bwa hafi na Otile Brown, ndetse ko imikoranire yabo itari hafi, ahanini bishingiye ku kuba barendaga gukorana indirimbo bigapfa ku mu munota wa nyuma.

Mbosso mu kiganiro kuri Wasafi FM, yagize ati:“Njye sinifuza kugirana ibibazo n’umuhanzi uwo ari we wese, ndetse njye ndi umuhanzi uhunga buri muntu wese ushatse ko tugirana ibibazo."

" Si ubwa mbere, hari igihe yigeze kuvuga ko twamwibye indirimbo n’ibindi byinshi. Ntabwo dukunda gufata abantu ku gakanu, gusa narabyibutse ubwo yansabaga ko twakorana indirimbo.”

Icyakora, Mbosso akomeza asobanura ko yategetse Otile Brown gukurikiza inzira zisabwa n’abamuhagarariye kugira ngo bakorane.
Ariko, ngo Otile ntiyakurikije ibisabwa, ari na byo byashyize iherezo ku kuba bakorana.

Mbosso yashimangiye ko we yakoze ibishoboka nk’umuhanzi ufite abamuhagarariye, akamwereka inzira agomba kunyuramo, nubwo atabyubahirije. Mbosso avuga ko nta cyo yari kubikoraho, kuko ushaka ko bakorana wese agomba kubanza kubahiriza ibitegekwa n’abamuhagarariye.

Otile Brown yagiye ashinja Mbosso kumwiba indirimbo

Ntabwo ari ubwa mbere Otile Brown, yari kuba akoranye n’abahanzi bazwi cyane bo muri Tanzania, kuko yakoranye n'abarimo Harmonize na Barakah The Prince.