Bazahora bibukwa! Abahize abandi muri Trace Awards 2023-AMAFOTO

Bazahora bibukwa! Abahize abandi muri Trace Awards 2023-AMAFOTO

 Oct 22, 2023 - 13:00

Abarimo Davido na Rema ni bamwe mu bayoboye ibihembo bya "Trace Awards 2023" i Kigali mu Rwanda. Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo.

Mu ijoro ryakeye i Kigali mu Rwanda muri BK Arena haraye hatazwe ibihembo bya "Trace Awards". Abarimo Umunyarwanda Bruce Melodie yahawe igihembo cy'umuhanzi w'Umunyarwanda mwiza.

Ku rundi hande, Abanya-Nigeria bakaba begukanye ibihembo bitabarika; nkaho Davido na Rema buri umwe yahawe ibihembo bibiri. Ni mu gihe Burna Boy, 2Baba, Yemi Alade nabo bitwaye neza. Ni mu gihe abarimo Diamond Platnumz nabo begukanye ibihembo.

Davido mu begukanye ibihembo byinshi

Mu bihugu birenga 50 byari mu Rwanda, bikaba byari ibicika; ari nako abahanzi barenga 55 bari muri BK Arena. Abahanzi Nyarwanda bakaba bigaragaje cyane nk'abarimo: The Ben, Bwiza, Chris Eazzy bakaba bakoze amateka.

Abarimo Zuchu watangaje ko yabuze igikapu akaba ari mu bakoze neza ku rubyiniro, mu gihe Diamond Platnumz wari wamanukanye umuryango we wose ndetse b'ababyinnyi bagera kuri 17 nawe yasize inkuru.

Bruce Melodie mu begukanye igihembo

Dore abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

1.Best Music Video – “Baddie” Yemi Alade (Nigeria)

2.Best Artist France & Belgium – Tayc (France)

3.Best Producer – Tam Sir (Ivory Coast)

4.Best Artist North Africa – Dystinct (Morocco)

5.Best Artist UK – Central Cee

6.Best Artist Indian Ocean – Goulam (Comoros)

7.Best Artist Francophone Africa – Didi B (Ivory Coast)

8.Best DJ – Michael Brun (Haiti) 

9.Best Gospel Artist – KS Bloom (Ivory Coast)

10.Best Artist The Caribbean – Rutshelle Guillaume (Haiti) 

11.Best Artist Anglophone Africa – Asake (Nigeria)

12.Best Global African ArtistRema

13.Best Newcomer – Roseline Layo (Ivory Coast)

14.Best Collaboration – “Unavailable” – Davido (Nigeria) with Musa Keys (South Africa)

15.Best Dancer – Robot Boii (South Africa) 

16.Best Artist Lusophone Africa – Lisandro Cuxi (Cape Verde)

17. Trace Award – Mr Eazi (Nigeria)

18.Best Live – Fally Ipupa (DRC)

19.Lifetime Achievement Award – 2Baba (Nigeria)

20.Album of the Year – “Love Damini” – Burna Boy (Nigeria)

21.Best Female Artist – Viviane Chidid (Senegal)

22.Best Male ArtistDavido (Nigeria)

23.Best Artist – Rwanda- Bruce Melodie

24. Best Artist – East Africa- Diamond Platnumz

25.Best Song of The Year- Calm down-Rema

Umuhanzi Rema

Abahanzi bakoze iyo bwabaga bambara bidasanzwe

The Ben yanyuze abari muri BK Arena

Reba hasi twari Live kuri Instagram ya The Choice Live uko byari byifashe muri BK Arena

Kuri X ya The Choice Live naho twa muri Trace Awards