Bakunda abatabarutse! Mohbad akomeje kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki

Bakunda abatabarutse! Mohbad akomeje kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki

 Oct 10, 2023 - 17:01

Nyuma yuko atabarutse agahita akora amateka ku rubuga rwa Spotify, Mohbad yongeye gukora andi mateka akomoye ku rundi rubuga rukomeye mu gucuruza umuziki.

Ku myaka 27 yatabarutse afite, umuraperi Mohbad wo muri Nigeria uheruka kwitaba Imana ku wa 12 Nzeri 2023 mu rupfu rugiteje urujijo, indirimbo ze zikomeje kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki hirya no hino ku isi by'umwihariko muri Nigeria.

Mu minsi yashize, nibwo EP yuyu muhanzi yise "Bressed" yarimo gutigisa urubuga rwa Spotify aho yaje ku mwanya wa Mbere wa alubumu zarimo kumvwa cyane kuri urwo rubuga. Ntabwo byari kuri Spotify yarimo guca ibintu gusa kandi, kuko yari no kumvwa cyane kuri Apple Music.

Mohbad akomeje kubica bigacika ku mbuga zinyuranye zicuruza umuziki

Kuri iyi nshuro, urubuga rwa "TurnTable Charts" rwo muri Nigeria, rwatangaje ko bakusanyije abumvishe indirimbo z'uyu muhanzi kuri Televiziyo, radiyo ndetse n'ahandi, banzura ko guhera tariki ya 29 Nzeri kugera tariki ya 05 Ukwakira, Mohbad ari we muhanzi wumvishwe cyane kuri "YouTube Nigeria" n'abantu miliyoni 2.3 (views).

Ya EP ye "Blessed" n'ubundi niyo ikomeje kumvwa cyane aha kuri You Tube Nigeria, aho indirimbo zirmo: Ask About Me', 'Beast & Peace' ziri muzikomeje kuza imbere y'izindi. Ni mu gihe no ku rutonde rwa "TurnTable weekly Top 100 Nigeria chart" naho indirimbo ze zikomeje kuza imbere.

Mohbad akomeje gushavuza benshi

Uyu muhanzi acyimara gutabaruka, abahanzi bakomeye mu isi bakomeje kugenda bagaragaza akababaro kabo ndetse basaba ko habaho ubutabera kuri we. Muri abo harimo nka: Lil Durk, Meek Mill, na Kodak Black.

Nabo muri Nigeria nabo kandi batanze ubutumwa bwabo barimo Davido, Burna Boy n'abandi, ibyatumye indirimbo ze zikomeza no kumvwa cyane.