Umukinnyi wa firime Arnold Schwarzenegger, yatangaje ikintu n'ubu akicuza mu buzima bwe. Uyu mugabo wamamaye cyane kubera uburyo umubiri we wubatse ari na byo byamufashije kwamamara muri Hollywood mbere yo kuba Guverineri w'intara ya California, yemeye ko ari we wisenyeye urugo rwe n'umunyamakurukazi.
Schwarzenegger avuga ko yicuza kuba yaratandukanye na Maria Shriver
Uyu mugabo yakomeje avuga ko yicuza kuba yararyamanye n'umugore wahoze ari umukozi we wo mu rugo, ari na byo byatumye atandukana n'umugore we Maria Shriver, umwishywa wa John F.Kennedy wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri 2011 ubwo yavaga ku nshingano zo kuba Guverineri, ni bwo Schwarzenegger yabwiye umugore we ko yaryamanye na Mildred Baena, ndetse bakaba baranabyaranye umwana w'umuhungu.
Schwarzenegger n'ubwo yatandukanye na Maria, baracyahuzwa n'abana babo
Icyakora, biragaragara ko n'ubwo imyaka ishize ari myinshi, akicuza amakosa yakoze.
Yagize ati:"Ntabwo twigeze turwana, narabimubwiye aravuga ati:"nta kundi", ahitamo gutandukana najye, gusa yari imyanzuro ye."
Nubwo yababajwe no kuba baratandukanye, Schwarzenegger na Maria, bahisemo kuguma ari inshuti magara, mu rwego rwo kurera abana no kudatatanya umuryango, ari na byo Schwarzenegger yashimangiye agira ati:"Tugerageza gukora ibintu byose nkaho tukiri kumwe mu rwego rwo kurinda abana bacu kuba inzirakarengane z'amakosa yacu.
Schwarzenegger yaciye inyuma Maria Shriver aryamana n'umukozi we Mildred Baena
Ibihe byange na Maria bizakomeza iteka. Nubwo inkundo zacu zitandukanye, nta kindi niyumvamo kitari urukundo rwa Maria."
