Drake yari yashyize umutungo ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza muri Copa America hagati yigihugu cye cya Canada na Argentina.
Drake yagombaga gutsindira miliyoni 2.8 z’amadolari mu gihe Canada yari kuba yatsinze umukino mu ijoro ryo ryakeye.
Icyakora, ibitego bya Julian Alvarez na Lionel Messi byatumye uyu muraperi ahomba ibihumbi 300 by’amadorari yari yareze kuri uwo mukino.
Mu nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino, Argentina bifashishije indirimbo ya Kendrick Lamar ‘Not Like Us’ yakoze yibasira Drake.
Babinyujije kuri ko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina bashyizeho ifoto ya Messi na bagenzi be bo bishimira insinzi bayakurikiza amagambo agira ati: “Ntabwo uri nkatwe, ntabwo turi kumwe.”
